Bika ibyo wakoze

Iyandikishe ukore umwitozo w'ubuntu, unabike aho ugeze!

MK Driving School

Umwitozo bwa mbere

Igikorwa cy'umuhanda cya mbere

Ikibazo cya 1 kuri 20 0 | 0
20:00

Ikibazo cya 1: Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ibinyamitende itatu n’ubwiyikorewe n’ibinyamitende 4 bifite cyangwa bidafite moteri kimwe n’ubw’iyikorewe na romuruki zikuruwe n’ibyo binyabiziga ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira:

Ikibazo cya 2: Kunyura ku binyabiziga bindi, uretse icy’ibiziga bibiri, bibujijwe aha hakurikira:

Ikibazo cya 3: Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ni:

Ikibazo cya 4: Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zikoreshwa nk’amavatiri y’ifasi cyangwa amatagisi zifite uburemere bwemewe butarenga kilogarama 3500 ni:

Ikibazo cya 5: Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :

Ikibazo cya 6: Iyo bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze nk’igihe cy’ibihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, udutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe n’umwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe bagomba kugaragazwa kuburyo bukurikira :

Ikibazo cya 7: Utuyira turi ku mpande z’umuhanda n’ inkengero zigiye hejuru biharirwa abanyamaguru mu bihe bikurikira:

Ikibazo cya 8: Imburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira:

Ikibazo cya 9: Uburemere ntarengwa bwemewe ntibushobora kurenga ½ cy’uburemere bw’ikinyabiziga gikurura nubw’umuyobozi kuri romoruki zikurikira :

Ikibazo cya 10: Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :

Ikibazo cya 11: Ku binyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntigishobora kurenga ibipimo bikurikira:

Ikibazo cya 12: Mu migi no ku yindi mihanda y’igihugu igenwa na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu uburebure ntarengwa kuri buri mitambiko 3 ifungwaho ibiziga bine ni:

Ikibazo cya 13: Iyo hagati y’uruhande rw’imbere rwa romoruki n’uruhande rw’inyuma rw’ikinyabiziga kiyikurura hari umwanya urenze m 3 ikibizirikanyije kigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa:

Ikibazo cya 14: Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kuba ridahumisha, kandi rigomba kugaragarira mu ntera ikurikira:

Ikibazo cya 15: Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa ku binyabiziga bifite uburebure ntarengwa bukurikira:

Ikibazo cya 16: Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:

Ikibazo cya 17: Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa wa velomoteri mu isaha ni:

Ikibazo cya 18: Birabujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira:

Ikibazo cya 19: Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kutamurika mu bihe bikurikira:

Ikibazo cya 20: Ibyapa byerekana icyago cyidahoraho kandi bigenewe kwerekana aho bagana cyangwa aho berekeza umuhanda nk’igihe cy’impanuka cyangwa hari imirimo ikorwa mu muhanda birangwa n’amabara akurikira:

Ukeneye kwitoza byimbitse?

Andikisha ifatabuguzi ukomeze kwitoza mpaka witeguye ikizami!

Reba Ifatabugurizi rigukwiriye